Abacuruzi bakoresha pasiporo na laissez-passer nk'inzandiko z'inzira ni bo gusa bemerewe kwambuka kandi bagasabwa kwibumbira mu mashyirahamwe.
Agaruka kuri bimwe mu byumvikanyweho n'ubuyobozi bw'intara ayobora n'ubw'intara ya Kivu y'amajyaruguru muri RD Congo mu minsi mike ishize, Guverineri w'intara y'Uburengerazuba mu Rwanda bwana Alphonse Munyantwari yavuze ko haganirwaga ku buryo hakomeza koroshywa ubuhahirane bwasaga n'ubwahagaze kubera icyorezo cya virusi ya corona.
Guverineri w'intara y'Iburengerazuba asobanura ko abari basanzwe bambukira ku dukarita dutangwa n'abashinzwe abinjira n'abasohoka bakunze kwita "amajeto" ari na bo benshi, bo batazemererwa kwambuka nk'uko byakorwaga mbere. Ni bo bari bari bagize umubare munini w'abakora mu bucuruzi buciriritse.
Bwana Munyantwari ashimangira ko abakomorewe ari abacuruzi bishyize hamwe kimwe n'abantu bakenera serivisi z'ibanze ariko ko ntawe ukwiye kumva ko imipaka ifunguye kuburyo buri wese yakwambuka.
Umupaka muto, Poids Lourd uzwi nka petite barriere wari umaze amezi agera kuri 7 udakora ubu watangiye gukoreshwa n'abacuruzi bato nk'uko ibihugu byombi byabyumvikanye.
Abambuka barabanza gupimwa umuriro na virusi ya corona. Abaca ku mupaka muto barahabwa ibisubizo mu minota 50, mu gihe abava cyangwa abajya muri RD Congo banyuze ku mupaka munini bo bapimwa virusi ya corona, ibisubizo bikaboneka mu masaha 24.
Aba kandi barahabwa icyemezo kimara ibyumweru 2 cy'uko bapimwe COVI19. Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi CSP Oreste Tuganeyezu avuga ko abashoferi bambutsaga amakamyo apakiye ibicuruzwa ku mupaka babaga mu kato bagiye gusubira mu miryango yabo.