Prezida Paul Kagame w’u Rwanda, yatangaje ko igihugu cye n’Ubufaransa bifite amahirwe yo kunoza umubano.
Yabivugiye ejo mu kiganiro yahaye abanyamakuru bo mu Bufaransa aho kuri uyu wa kabiri hatangiye inama ihuza Prezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron n’abandi bakuru b’ibuhugu 21.
Iyo nama irasuzumira hamwe inzira zanyurwa kugirango ubukungu bw’ibihugu by’Afrika bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, buzahurwe n'izindi ngingo zinyuranye zireba isi muri iki gihe.
Ibikubiye mu ngingo zitandukanye Perezida Paul Kagame yaganiriye n'itangazamakuru ryo mu Bufaransa twabyegeranirijwe na Venuste Nshimiyimana, umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika ukorera i Londres mu Bwongereza.
Your browser doesn’t support HTML5