Turukiya yatangaje ko yatangiye ibiganiro bigamije kuvugurura umubano wayo na Misiri. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlut Cavusoglu, yatangaje ibiganiro mu rwego rwo hejuru rw’ubutasi na dipolomasi n’igihugu cya Misiri uyu munsi kuwa gatanu.
Ibiganiro hagati y’ibihugu byombi ni ibya mbere kuva mu 2013 Perezida Mohamed Morsi akuwe ku butegetsi. Inkunga ya Turukiya ku mutwe wa politiki Muslim Brotherhood mu Misiri, wambuwe ubutegetsi mu mwaka wa 2013 na perezida uri ku buyobozi ubu, Fattah el-Sisi ikomeje kuba ipfundo rikomeye ry’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi nk’uko umuseseenguzi wo mu karere Gem Gurdeniz abivuga.
Iyi mpuguke isobanura ko ubu Misiri irimo kurwanya Turukiya, bitewe gusa n’ingamba mbi za guverinema ya Turukiya zishingiye ku mahame nk’aya Muslim Brotherhood. Bityo, kuri we ubwo Turukiya izareka izo ngamba zishingiye ku idini, nta kabuza umubano wa Turukiya na Misiri uzaba mwiza.
Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, yari incuti cyane ya Morsi kandi byaragaragaye ko yababajwe n’uko Sisi yayoboye ibikorwa byo guhiga abashyigikiye umutwe wa politiki wa Morsi, Muslim Brotherhood. Umusesenguzi Baci avuga ko Perezida Erdogan azagomba kwigomwa ibintu bikomeye, azarekurana umubabaro mwinshi.