Turukiya yabinyujije mu mishyikirano y’ubucuruzi bw’intwaro n’igihugu cya Maroke hamwe na Etiyopiya, nyuma yo kubona ko zakoreshejwe neza mu bushyamamirane bwo ku rwego mpuzamahanga nk’uko amakuru aturuka ahantu hane atandukanye, azi neza iby’ayo masezerano abivuga.
Drone zizoherezwa muri Etiyopiya, zishobora guteza amakimbirane mu mubano wari usanzwe urimo igitotsi hagati ya Turukiya na Misiri. Iki gihugu gisanzwe kitarebana neza na Etiyopiya biturutse ku rugomero rw’amashanyarazi Etiyopiya yubaka ku ruzi rwa Blue Nile.
Amakuru aturuka ku bashinzwe umutekano babiri ba Misiri, avuga ko ubuyobozi bw’i Kayiro bwasabye Amerika na bimwe mu bihugu byo mu Bulayi, gufasha guhagarika amasezerano ayo ari yo yose. Andi makuru aturuka ahantu ha gatatu mu Misiri, avuga ko amasezerano ayo ari yo yose, yagombye kujya ahagaragara kandi agasobanurirwa mu biganiro hagati ya Misiri na Turukiya mu gihe ivyo bihugu bigerageza gusana umubano wabyo.
Turukiya, Etiyopiya na Maroke, ntibyatangaje ku mugaragaro, amasezerano ayo ari yo yose kuri izo drone zifite intwaro. Cyakora amakuru aturuka ahantu henshi mu bazi neza ibyumvikanyweho, yahaye ibiro ntaramakuru Reuters, ibisobanuro birambuye.
Umutegetsi umwe wa Turukiya yavuze ko Etiyopiya na Maroke byombi byasabye kugura drone zo mu bwoko Bayraktar TB2, mu masezerano akubiyemo n’uburyo bazabona ibyuma byo gusimbuza ibizaba bishaje n’ibijyanye n’amahugurwa mu buryo zikoreshwa.
Umudipolomate utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko Maroke yabonye iza mbere muri izo drone mu kwezi kwa gatanu muri uyu mwaka. Etiyopiya irateganya kuzigura ariko uburyo bizanyuramo ntibusobanutse neza nk’uko uwo mudipolomate yabivuze.
Abatanze amakuru ntibavuze umubare wa drone ziri muri ayo masezerano cyangwa ngo batange ibisobanuro mu bireba amafaranga zizatwara.