Arusha: Jenerali Ndindiliyimana Augustin yagizwe umwere

Ubutabera bwigenga ni yo nkingi y'ubwiyunge

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, TPIR, mu rwego rwa nyuma rw’ubujurire, ku italiki ya 11 y'ukwa kabiri mu 2014, rwagize umwere General-Major Augustin Ndindiliyimana, wari umugaba wa Gendarmerie y’u Rwanda.

Urwo rukiko kandi rwagize umwere Major Francois-Xavier Nzuwonemeye, wayoboraga umutwe w’imbanzirizakubanza, bataillon de reconnaissance, w’ingabo z’u Rwanda imbere ya 1994. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Thomas Kamilindi araduha ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’uru rubanza.

Your browser doesn’t support HTML5

Jeneral Ndindiliyimana ni umwere



Nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwa Arusha, TPIR, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thomas Kamilindi yabajije umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Maitre Alain Mukuralinda, uko guverinoma y'u Rwanda yakiriye imyanzuro y’urukiko.

Your browser doesn’t support HTML5

Maitre Alain Mukuralinda