Tanzaniya na Mozambike bigeye kwifatanya mu bikorwa byo kurwanya ibitero by’imitwe ya kiyisilamu ku mipaka y’ibihugu byombi. Mu bihe bya vuba habaye ibitero byinshi byamaganiwe ku mitwe ya kiyisilamu byibasiye umudugudu wereye umupaka wa Ktaya mu ntara ya Mtwara muri Tanzaniya.
Polisi ivuga ko amazu arenga 175 yatwitswe kandi ko hari n’abantu bishwe n’abagabye ibitero. Abategetsi bavuga ko abateye bahungiye muri Mozambike. Tanzaniya yari yarongereye umutekano ku mupaka wayo kandi ubu igiye gufatanya n’ingabo za Mozambike mu guhagarika icyo bita iterabwoba.
Polisi ivuga ko hazaba ibyo ibikorwa ibihugu bihuriyeho, kubera ko abatera baza baturutse muri Mozambike kandi ko bafite amakuru ahagije azatuma bafatwa. Barasaba abaturage bo mu karere gutanga amakuru. Hari n’ibindi bumvikanyeho polisi itashatse kuvugira ku mugaragaro, ariko byose ngo bigamije gufasha gufata abakoresha iterabwoba.
Cyakora abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, bafite impungenge mu buryo igihugu kizabishyira mu bikorwa cyane cyane mu bijyanye no gutanga amakuru.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nayo ivuga ko guverinema yagombye kuvugisha ukuri ku makuru atangwa, mu bijyanye n’ibitero. Bavuga ko polisi ya Tanzaniya yacecetse mu birebana n’amakuru ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatanze itangazo iburira Abanyamerika ku bitero mu byerekeye ingendo mu majyepfo. Nyuma nibwo Polisi yaratoboye iravuga.
Iyo miryango isanga Polisi yagombye kurushaho guha abaturage amakuru ku bikorwa by’iterabwoba bikorwa mu gihugu.
Bamwe mu baturage bahiye ubwoba, bumvise ibitero, ariko bafite icyizere ko ingufu za guverinema ifatanyije n’abaturage, zizahashya iterabwoba.