Sudani Yasinyanye Amasezerano y’Amahoro n’Imitwe Itanu Irwana

Guverinema ya Sudani yasinyanye amasezerano y’amahoro n’imitwe itanu irwanya ubutegetsi uyu munsi kuwa mbere. Ni intambwe ikomeye mu ntego z’ubuyobozi bw’inzibacyuho, zigamije gukemura ubushyamirane bw’abasivili bwabaye karande.

Imitwe itanu yasinye amasezerano y’amahoro na guverinema, irimo: The Justice and Equality Movement mu magambo ahinnye (JEM) na Sudan Liberation Army cyangwa (SLA) mu magambo ahinnye, ya Minni Minawi.

Yombi ni iyo mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bw’igihugu. Hamwe na the Sudan People’s Liberation Movement-North mu magambo ahinnye (SPLM-N) iyobowe na Malik Agar. Uyu mutwe wo ibikorwa byawo biri mu ntara ya South Kordofan n’iya Blue Nile.