Somaliya: Abarwanyi ba al-Shabab bishe Abantu 7 Hafi ya Mogadishu

Ingabo za al-Shabab mu myitozo

Abarwanyi ba al-Shabab bagabye igitero mu mujyi wo mu majyaruguru y’umurwa mukuru Mogadishu uyu munsi kuwa kane, bica abantu byibura barindwi ubwo barwanaga n’ingaboza leta. Byavuzwe n’umuntu uhatuye hamwe n’umupolisi.

Icyo gitero kibaye mu gihe hari impaka za politiki hagati ya Perezida wa Somaliya na Minisitiri w’Intebe. Ibihugu by’incuti ku rwego mpuzamahanga bifite impungenge ko uko kutumvikana bishobora kurangaza guverinema, imbere y’ibitero ihanganyemo n’inyeshyamba.

Polisi n’abatuye i Balad, mu bilometero 30 uvuye mu murwa mukuru Mogadishu, bavuze ko abarwanyi b’uwo mutwe ufitanye isano n’uwa al Qaeda, bagabye igitero baruta ubwinshi ingabo za leta bari barinze urutindo rwinjira mu murwa mukuru, uyu munsi mu gitondo cya kare.

“Hassan Nur ufite iduka i Balad, umujyi uhuza intara za Somaliya, Middle Shabelle n’iya Lower Shabelle, yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza Reuters, kuri telefone ati: “Twari mu musigiti dusenga ubwo twumvaga urusaku rw’imbunda zahererekanyaga amasasu ku rutindo. Al Shabaab ibyo aribyo byose yafashe uwo mujyi, yarushaga umubare abasilikare bari ku rutindo”.

Yakomeje agira ati: “Abapolisi bari bake mu mujyi. Urebye ni nk’aho nta polisi yari ihari. Ubwo kurasana byatangiraga, abantu birukiye mu mazu yabo. Nabaze imirambo itanu y’abasilikare n’abasiviri babiri b’abagore”.

Kapiteni mu gipolisi, Farah Ali, yavuze ko imirwano yakomeje igihe gito mu mujyi nyuma y’igitero, hanyuma bakaza kuhava.

Reuters