Mu Rwanda, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) yibukije Abanyarwanda kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabokorwa wa CNLG, Bizimana Jean Damascene, riravuga ko muri ibi bihe byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27, hatangiye kugaragara abo yita ko bapfobya jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko Komisiyo akuriye yatangiye kubona imvugo zihakana cyangwa, gupfobya no gutesha agaciro jenoside yakorewe abatutsi n'izikurura amacakubiri kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize. Yemeza ko inyinshi muri izo mvugo zagiye zigaragara kuri YouTube.
Bwana Bizimana yabwiye Ijwi ry'Amerika ko ibyo batangaje bigenewe abantu batandukanye barebwa n'iki kibazo ariko by'umwihariko atanga urugero ku magambo aherutse kuvugwa n'umutegarugori Idamange Iryamugwiza Yvonne ko "virusi ya Corona ari iturufu u Rwanda rukoresha nk'uko jenoside yakorewe abatutsi ari iturufu akongeraho ko imibiri y'abazize jenoside ishyinguye ku nzibutso icuruzwa". Umva uko Bizimana yabibwiye Ijwi ry'Amerika mu kiganiro yagiranye na Venuste Nshimiyiyimana.
Your browser doesn’t support HTML5
Nyuma yo kuvugana na bwana Jean Damascene ukuriye komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside mu Rwanda (CNLG), Ijwi ry'Amerika yashakishije Madame Idamange Iryamugwiza Yvonne kugira ngo agire icyo avuga ku byo ashinjwa byo gupfobya jenoside.
Yavuze ko bidashoboka ko yapfobya jenoside kuko we ubwe yayirokotse. Kurikira hano uko yabisobanuriye Ijwi ry'Amerika aganira na Venuste Nshimiyimana
Your browser doesn’t support HTML5
Madame Idamange Iryamugwiza yari aherutse gushyira hanze amashusho kuri YouTube anenga imwe mu mikorere y'ubutegetsi bw'u Rwanda cyane cyane uburyo leta yitwara mu kibazo cya virusi ya Corona n'uburyo ishyira mu bikorwa ingamba zo kuyikumira.