Mu Rwanda umugabo w'itwa Mana François Xavier n'umugore witwa Uwambayeneza Marie Claire bashakanye umwe aretse ubupadiri n'undi aretse ububikira.
Nyuma yo gushakana, uyu muryango uvuga ko wahuye n'ikibazo cyo kuba iciro ry'umugani babwirwa ko bakoze ishyano.
Mana François Xavier na Uwambayeneza Marie Claire bavuga ko nubwo bavuye mu mirimo ya kiliziya ibyo bitavuze ko baretse ubukirisitu.
Uyu muryango usobanura ko mu bana wabyaye abahisemo kwiga mu iseminari kugira ngo bitegure kuzaba abapadiri wabibemereye. Icyo bo bakaba basanga ari ikimenyetso gikwiye kugaragaza ko bativumbuye kuri kiliziya Gatolika.
Kurikira ikiganiro bagiranye n'ijwi ry'amerika
Your browser doesn’t support HTML5