Rwanda: Urukiko Rukuru Rwakatiye Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne Imyaka 7

Niyonsenga Dieudonne

Urukiko Rukuru rwo mu Rwanda rwahamije Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan, ibyaha bine birimo icyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, gukoza isoni inzego z’umutekano n’icyaha cyo gutambamira imirimo yategetswe.

Rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu y'amafaranga miliyoni eshanu. Ni urubanza umucamanza yafasheho icyemezo uregwa atari mu rukiko.

Umwunganizi we mu mategeko Maitre Gatera Gashabana yabwiye Ijwi ry'Amerika ko bazajuririra iki cyemezo.

Ubwo aheruka kuvugana n'ijwi ry'Amerika ku murongo wa telefoni Niyonsenga Dieudone bakunze kwita Cyuma Hassan yavuze ko inzego z’umutekano zari zaje kumufata nyuma y’icyemezo cy’urukiko gitegeka ko ahita afatwa agafungwa kubera ibyaha yahamijwe.

Your browser doesn’t support HTML5

Urukiko rwo mu Rwanda Rwahamnije Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne Ibyaha Bine