Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’iterabwoba ruri i Nyanza, mu majyepfo y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu rwasubukuye urubanza Bwana Wenceslas Twagirayezu aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside.
Ubushinjacyaha bwagejeje ku rukiko urutonde rw’abatangabuhamya bashinja uregwa. Ni mu gihe Twagirayezu we afite ingorane zo kugera ku batangabuhamya bamushinjura bitewe n’ibice bitandukanye baherereyemo.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika ukorera mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa, yakurikiranye iby'uru rubanza arabitugezaho mu buryo burambuye.
Your browser doesn’t support HTML5