Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ntirwaburanishije urubanza rw'abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR Urwanya leta y'u Rwanda.
Bwana Nkaka Ignace bakunze kwita Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi w'uwo mutwe na Col. Jean Pierre Nsekanabo bakunze kwita Abega baravuga ko batarabona dosiye zikubiyeho ibirego by'ubushinjacyaha.
Nyuma yo kubamenyesha ibyaha ubutabera bw’u Rwanda bubakurikiranyeho Col Jean Pierre Nsekanabo bakunze kwita Abega yavuze ko kugeza ubu atazi impamvu zateye umwunganira Beatha Dukeshimana kutaza kumwunganira.
Yavuze kandi ko yaje kuburana atazi ibikubiye mu kirego cya dosiye agomba kuburana.
Byabaye cyo kimwe no kuri Bwana Ignace Nkaka bakunze kwita La Forge Fils Bazeye. Na we yabwiye umucamanza ko atarabona dosiye ikubiyeho ibyaha aregwa.
Avoka Milton Nkuba wunganira Ignace Nkaka yasobanuye ko yasabye guhuzwa n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nkiko ariko ngo dosiye ubushinjacyaha bushyize kuri iryo koranabuhanga zibonwa n’urukiko gusa ndetse n’ubushinjacyaha buba bwazishyizemo.
Umucamanza yavuze ko nibiba na ngombwa batanga dosiye y’urubanza ku bindi bikoresho birimo na Flash Disc ariko ikibazo kikava mu nzira urubanza rukaburanishwa. Yavuze ko bagomba kuvugisha ubuyobozi bwa gereza abaregwa bafungiyemo ariko ikibazo kigakemuka.
Ubushinjacyaha na bwo buvuga ko ikibazo cy’ikoranabuhanga rihuza impande zose kikibangamye kuko bwo ibyo busabwa gushyikiriza abandi baburanyi buba bwabishyize muri iyo system ariko abaregwa ntibabigereho.
Umucamanza akavuga ko iyo abaregwa baza kubivuga mbere ko batarabona dosiye zabo ikibazo kiba cyarakemutse bakareka kuza mu rukiko batazi ibyo baregwa.
Aba bagabo bombi baregwa kuba mu mutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.
Bararegwa kandi kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara , icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Banaregwa ibyaha byo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi no gufata abagore ku ngufu. Ni ibyaha baregwa ko bakoze nyuma y’umwaka wa 1994 ubwo abari mu ngabo z’u Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Juvenali Habyalimana.
Bombi bafashwe mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2018 bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda.
Iburanisha rizakomeza mu mpera z'ukwezi kwa mbere.