Abadepite batandatu bo mu nteko ishinga amategeko y’Ubwongereza bandikiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bamusaba irekurwa rya General Frank Rusagara na muramu we Colonel Tom Byabagamba.
Ibaruwa y’abo badepite yungamo iti:” duhereye ku mpamvu z’ubumuntu, dusanga General Rusagara na Colonel Byabaganba bakwiye kurekurwa, kubera ko gukomeza kubafunga kandi bafite indwara bagombye kuba bivuriza hanze bibongerera ubumuga”.
Bibutsa Perezida w’u Rwanda ko General Frank Rusagara yagize ibyago agapfusha umufasha we ari muri gereza, abana bagasigara bonyine, bakaba batifuza kubona umubyeyi wabo akomeje gutikirira muri gereza.
Ibyaha byose Frank Rusagara na Tom Byabagamba baregwa byose barabihakana bakavuga ko bishingiye kuri politiki kuko bumvikanisha ko bazira ababo bahunze batagicana uwaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Urubanza rwabo rwasojwe mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka ruzasomwa mu cyumweru gitaha ku itariki ya 15.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana ukorera mu biro byacu Londres mu Bwongereza yabashije kuvugana n’umukobwa wa General Frank Rusagara, na we uba mu Bwongereza, kuri icyo kibazo.
Your browser doesn’t support HTML5