Urwego rw’ubushinjacyaha mu Rwanda rwatangaje ko rwatanze ubujurire ku nshuro ya kabiri mu rubanza ruregamo umunyamakuru Dieudonne Niyonsenga bakunze kwita “Cyuma Hassan”.
Ubushinjacyaha burasaba 'gukosora' icyemezo cyafashwe n’urukiko rukuru kuko rwamuhamije icyaha kitakiri mu mategeko.
Ku itariki ya 11 z’uku kwezi ni bwo umucamanza mu rukiko rukuru yahamije ibyaha bine umunyamakuru Dieudone Niyonsenga uzwi nka “Cyuma Hassan “amuhanisha gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu.
Icyo gihe umucamanza yategetse ko Bwana Niyonsenga waburanaga adafunze ahita afatwa agafungwa.
Mu byaha yamuhamije uko ari bine byaje kugaragara ko harimo icyaha cyakuwe mu mategeko kuva mu mwaka wa 2019. Ni icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu. Ni cyo cyateye ubushinjacyaha kujurira.
Mu butumwa urwego rw’ubushinjacyaha rwanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, busobanura ko impamvu rwajuriye ku nshuro ya kabiri ari ukugira ngo urukiko rw’ubujurire 'rukosore amakosa y’urukiko rukuru' rwahamije Niyonsenga icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu mwaka wa 2019.
Ijwi ry’Amerika ryahamagaye umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bwana Faustin Nkusi rigamije kumenya andi makuru yisumbuye kuri ubu bujurire ariko ntiyafata telefoni. Ubutumwa twamwandikiye kuri Whatsapp bigaragara ko yabusomye.
Your browser doesn’t support HTML5