Mu Rwanda bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, mu ntara y'uburasirazuba, bahuye n’izuba ryinshi muri iki gihembwe cy’ihinga. Baravuga ko batazabasha gusoza umwaka neza, bitewe n’inzara ibugarije. Barasaba Leta kubatera inkunga y'ibiribwa.
Mu bihe byashize, aka karere kakunze kugaragaramo izuba ryinshi ritera amapfa rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko leta itanga inyunganizi y'ibiribwa ku bahatuye.
Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi yanyarukiyeyo kureba uko byifashe ategura iyi nkuru.
Your browser doesn’t support HTML5