Mu gihe hashize iminsi itatu inzego z’umutekano zisaka ingo za bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi zibakekaho ibyaha by’iterabwoba no guhungabanya umudendezo w’igihugu, Me Bernard Ntaganda Perezida fondateri w’ishyaka PS Imberakuri aravuga ko yumva nta bwoba bimuteye bwo kuba yakongera gufungwa.
Ibyaha bamukekaho ni na byo byamufungishije mu mwaka wa 2010 ubu yashakaga guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. Ntaganda ati “ Nta bwoba binteye kuko n’ubundi inzu yanjye nayubatse muri gereza!”.
Inkuru ya Eric Bagiruwubusa
Your browser doesn’t support HTML5