Radiyo Ijwi ry'Amerika yamenye amakuru ko Lt. Joel Mutabazi wahoze ari mu itsinda ry'abasirikare barinda perezida w' u Rwanda Paul Kagame yaba agiye kugezwa imbere y'urukiko rw'ubujurire. We n'itsinda ry'abantu 15 baregwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho. Mu mwaka wa 2014 urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhanishije gufungwa ubuzima bwe bwose. Ijwi ry'Amerika yasubije amaso inyuma ireba bimwe mu bikuru bikuru byaranze uru rubanza.
Amakuru y’urubanza ruregwamo Lt. Joel Mutabazi wahoze mu itsinda ry’abarinda umukuru w’u Rwanda Paul Kagame rugiye kuburanishwa mu bujurire Ijwi ry’Amerika iyakesha umwe mu banyamategeko bahoze muri uru rubanza. Aravuga ko nta gihindutse Lt. Mutabazi yazatangira kuburanishwa ku itariki ya 11/06/2019.
Iburanisha ry'urubanza ruregwamo Lt. Joel Mutabazi wari mu itsinda ry’abasirikare barinda perezida w’u Rwanda Paul Kagame ryamaze hafi umwaka wose. Agiye kuburana ubujurire ku gihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose yahawe n’urukiko rukuru rwa gisirikare mu 2014 nyuma yo kumuhamya ibyaha umunani.
Mu mpera z’umwaka wa 2013, ni bwo Lt. Mutabazi uregwa gukora ibikorwa by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w'igihugu yagejejwe mu Rwanda avanywe muri Uganda, aho yabaga nk’impunzi. Ni urubanza rwakurikiranywe n’abatari bake.
Akigezwa mu Rwanda mu buryo ishami ry’umuryango w’Abibumye ryita ku mpunzi HCR ryise ishimutwa, Lt. Mutabazi yahasanze abandi bantu 17 na bo bakurikiranweho ibyaha by’umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu. Babiri barekuwe by’agateganyo.
Lt. Joel Mutabazi imbere y’Urukiko rwa Gisirikare, yashinjwe ibyaha umunani bikomeye birimo kugambirira guhitana umukuru w’igihugu Paul Kagame yarindaga.
Abareganwa na Lt. Mutabazi muri uru rubanza barimo Joseph Nshimyimana wabaga Uganda. Ashinjwa kuba mu mitwe ya FDLR n’ishyaka RNC, JMV Ngabonziza wemeye ko yari ashinzwe ubukangurambaga mu ihuriro RNC,Umudemobe Innocent Kalisa na we wahoze ari mu itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’igihugu Paul Kagame. Harimo kandi abavandimwe 3 ba hafi ba Lt. Joel Mutabazi. Murumuna we Jackson Karemera, Nyirarume wa Lt. Mutabazi Eugene Mutamba na Diane Gasengayire muramu we. Hiyongeraho abanyeshuli 8 bigaga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda bashinjwa kuba mu ihuriro RNC n’umutwe wa FDLR.
Ku ikubitiro uru rubanza rwaranzwe no kuburashirizwa mu muhezo ngo kubera umutekano w’igihugu. Nyuma rwaje gushyirwa mu ruhame. Mu ruhame, uru rubanza rwagaragayemo kwanga kuvuga kuri bamwe mu baregwa. Bavuga ko bafashwe mu buryo butemewe n’amategeko bagakorerwa icyo bo bita iyicarubozo.
Ku isonga mu myiregurire ye Lt. Mutabazi ufatwa nka kizigenza w’itsinda wanze kuvuga bigatera ubwunganizi kwikura mu rubanza, avuga ko inyandikomvugo imurega yayikoreshejwe apfutse mu maso kandi aboshye n’iminyururu nyuma yo kumushimuta.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko Lt. Mutabazi na Demobe Innocent Kalisa nk’abantu bigeze kurinda umukuru w’igihugu bazi abo bakoranaga bakiri mu kazi. Aba ngo bateguye umugambi wo kwivugana Prezida wa Repubulika Paul Kagame bamutsinze kuri Muhazi mu Bwato, babifashijwemo na jenerali Kayumba Nyamwasa, ariko umugambi urabapfubana.
Lt. Mutabazi akavuga ko imyaka 20 yarinze perezida Kagame, ntamugirire nabi, bitari gushoboka kubikorera aho yari impunzi muri Uganda. Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni uguterana amagambo akomeye kwa hato na hato ku bucamanza n’abiregura.
Aha nko kuri Lt. Mutabazi ufatwa nka Kizigenza w’itsinda, ubushinjacyaha bwa gisirikare bumufata nk’umwanzi w’igihugu kuko ngo aba muri Uganda yagiye yamamaza impuha agamije guharabika u Rwanda mu mahanga. Akabusubiza ko nta kazi umushinjacyaha wa Gisirikare yakoze kuruta aka Mutabazi kagaragaza ikigero bombi bakundiraho igihugu. Akavuga ko ntawe ukunda igihugu kurusha undi uretse Imana yonyine.
Lt. Mutabazi wari ukuriye abarinda urugo rw’umukuru w’igihugu kuri Muhazi i Rwamagana yigeze kubaza umucamanza amagambo agira ati “Ariko affande iyo uryamye ugasinzira ukarota ugakanguka utekereza iki ku rubanza rwa Lt. Joel Mutabazi ?” Undi ati “Urumva koko ibyo nabibonera umwanya?”.
Mu zindi mvugo zaranzwemo amagambo akomeye ni nk’aho ubucamanza bwavugaga ko bwabera butigeze bubona umuntu wiregurana agasuzuguro gakabije nka Bwana Joseph Nshimiyimana. Atazuyaje na we yahise asubiza ko aho yabereye atigeze abona inteko iburanisha ifunze ibitabo by’amategeko.
Ibyavugwaga n’abaregwa bahakana ibyaha ubushinjacyaha bubitera utwatsi, buvuga ko ari amatakirangoyi. Isomwa ry’urubanza ryihariye umunsi wose imbaga yakubise yuzuye icyumba. Urukiko rwahamije Lt. Joel Mutabazi ibyaha byose rumukatira gufungwa ubuzima bwe bwose no kwamburwa impeta za gisirikare.
Icyatangaje abari mu rukiko ni uko Lt. Joel Mutabazi yahise ahindura isura ntiyategereza ko urukiko rurangiza gusomera abandi ahita yiyambura impeta za gisirikare azisiga ku meza. Igisa no kutishimira icyemezo cy’urukiko ati “Imana izabahe umugisha.”
Ubujurire bw’uru rubanza buri mu zadindiye ubutegetsi bugasobanura ko biterwa n’umurundo w’imanza zabaga ziri mu rukiko rw’ikirenga. Ntibiramenyekana niba abanze kugira icyo bavuga ku byo baregwa ku rwego rwa mbere hari icyo bazabivugaho mu bujurire.