Ikigo cy'igihugu gishinzwe kugenzura imiti n'ibiribwa mu Rwanda kirasaba abacuruza n'abakoresha amavuta ahindura uruhu kubihagarika kuko bishobora kubabyarira ibibazo birimo n'indwara zidakira nka Kanseri. Ni mu gihe ku masoko yo mu Rwanda hakomeje kugaragara amavuta arimo ibinyabutabire abahanga bemeza ko byagira ingaruka ku buzima.
Umuburo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda kiwutanze nyuma y’aho bigaragariye ko ku masoko yo mu Rwanda hakiboneka amavuta agaragaramo ibinyabutabire bitandukanye byagira ingaruka ku buzima bw’abayakoresha.
Kuri ubu haragaragara amavuta arimo ibinyabutabire nka Hydroquinone. Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda kigasobanura ko aya benshi bakoresha bagamije kwitukuza uruhu agira ingaruka ku buzima. Bwana Lazarro Ntirenganya ayobora ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda.
Kugeza ubu abafatwa bacuruza aya mavuta arimo ibinyabutabire byagira ingaruka ku buzima, barabihanirwa n’amategeko kuko baba bayacuruza kandi yaraciwe mu Rwanda. Abagabo bane baherutse gutabwa muri yombi hano mu mujyi wa Kigali ni abo mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.
Babiri bahawe kuvugana n’itangazamakuru bambaye amapingu bari imbere ya polisi bemeza ko amavuta babafatanye bagiye bayarangura n’abandi bacuruzi kandi ko bo batari bazi ko yagira ingaruka ku buzima. Nyuma yo gutabwa muri yombi bakemera icyaha bakanagisabira imbabazi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yemeza ko abafatirwa mu bikorwa byo gucuruza aya mavuta atemewe bagomba kubiryoza. Asobanura ko ubifatiwemo ashobora guhanishwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri y’igifungo.
N’ubwo ubukangurambaga bwo kubuza abacuruzi gucuruza no gukoresha aya mavuta benshi bazi nka ‘mukorogo’ buhoraho, polisi ivuga ko bidahagaragara. Uretse n’abafatwa babicuruza polisi ivuga ko itazihanganira n’ababibagemurira.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda avuga ko kugeza ubu hari iperereza rikiri gukorwa kugira ngo hamenyekane abagira umugambi wo kwinjiza ibi bicuruzwa bitemewe na bo batabwe muri yombi.
Iteka rya minisitre ryo mu 2016 ryerekana urutonde rw’ibigomba kuba biri mu mavuta yo kwisiga n’ibindi bisukura bikanoza umubiri bikoreshwa n’abaganga cyangwa se n’abandi babihuguriwe. Iteka rya minisitiri rivuga ko byibura mu mavuta yo kwisiga hagombye kubamo ikinyabutabire cya Hydroquinone kiri ku mpuzandengo ya 0.3% mu gihe amwe mu yafatiwe ku masoko yo mu Rwanda ari kuri 2%.
Ureste indwara ya Kanseri, abahanga mu buvuzi bavuga ko aya mavuta ya “Mukorogo” yagira ingaruka zo gutera indwara y’igisukari/diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso, ubuhumyi kutihanganira ubushyuhe n’ibindi.
Igikomeje kumvikana nuko aya mavuta arimo ibinyabutabire byagira ingaruka ku buzima bwa muntu ava mu bihugu byo hanze. Igishobora gufatwa nk’icyuho ku bakumira abinjiza ibicuruzwa bitemewe ku butaka bw’u Rwanda.