Guhera kuri uyu wa Kane, i Kigali mu murwa mukuru w'u Rwanda batangiye gukingira abantu Covid-19 hifashishijwe ubundi buryo bushya bwo gukoresha imodoka izenguruka mu bice bitandukanye by’umujyi (Mobile Clinic).
Izi modoka zirimo ibikoresho byose byifashishwa mu gukingira ziragenda zihagarara ahahurira abantu benshi nk'aho bategera imodoka cyangwa hafi y'amaguriro kugira ngo abaturage babanze basobanurirwe ibikenewe mbere yo kwikingiza.
Abavuganye n'Ijwi ry'Amerika, bemeza ko ubu buryo bwaborohereje kuko ubundi basabwaga kujya gutonda imirongo mu bigo nderabuzima. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi yateguye inkuru irambuye kuri ubu buryo bushya.
Your browser doesn’t support HTML5