Imyiteguro yo gushyingura Padiri Ubald Rugirangoga irarimbanyije kuri Centre Ibanga ry’Amahoro. Icyakora kubera amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19, ubuyobozi bw’iyi Centre bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko uwo muhango uzitabirwa n’abantu bake cyane bigizwe n’abihaye Imana ndetse na bamwe mu bo mu muryango we.
Na mbere yo kugera aha ku Ibanga ry’Amahoro, urasanganirwa n’imyiteguro igaragara ko yatangiye na mbere y’uko umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga ugezwa mu Rwanda kuwa gatandatu w’icyumweru gishize. Imihanda yerekeza kuri iyi Santere, bigaragara ko yanyujijwemo imashini zisiba ibinogo n’izitsindagira igitaka kivanze n’urubuye cyashyizwemo.
Ku Ibanga ry’Amahoro ubwaho haragaragara abakozi bake, barimo abategutura imva agomba gushyingurwamo, abasukura Kiliziya ndetse n’abatunganya ubusitani. Imihango yo guherekeza uyu musaseridoti wabaye rurangiranwa, ku rwego rwa Diyoseze Gatulika ya Cyangugu akomokamo iratangirana n’umugoroba w’uyu wa mbere nkuko bivugwa na Patiri Habimana Ubald ayobora Centre Ibanga ry’Amahoro.
Padiri Rugirangoga Ubald yamamaye ahanini biturutse ku nyigisho ze z’isanamitima n’ubwiyunge cyo kimwe n’ingabire yo gusengera abarwayi bagakira, bakiyemerera ko bakira. Nyuma yo kwakirira umurambo we aha ku Ibanga ry’Amahoro, indi mihango yo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura irakomeza kuri uyu wa kabiri.
Muri ibi bihe bya COVID-19, iyi santere ibanga ry’Amahoro we ubwe yashinze, benshi bafata nk’ahantu h’ingenzi cyane mu bijyanye no kwiyegereza Imana, ntabwo ikigendwa nka mbere. Ariko kandi iyo uhageze ntubura bake baje kuhasengera.
Bamwe mu baganiriye n’Ijwi ry’Amerika batubwiye ko bababajwe no kuba batazabasha guherekeza uwo bafata nk’umubyeyi wabo. Padiri Ubald Rugirangonga yatabarutse ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yari yagiye mu masengesho yari asanzwe akorera hirya no hino yo gusengera abantu. Abo hafi ye bavuze ko yazize ukwiyongera k’uburwayi yari asanganywe kwatewe n’icyorezo cya COVID-19 yari akirutse.
Yapfuye yari amaze imyaka 36 ari umusaseridoti, umurimo we wa gitumwa yawukoreye cyane muri Diyoseze ya Cyangugu ari nayo avukamo. N’ubwo abagana ibanga ry’Amahoro batazabasha kumuherekeza, bishimira ko agiye gushyingurwa kuri iyo santere nk’uko babyifuje.