Mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi akagari ka Rutonde hafi y’umujyi wa Kigali mu ntangiro z’iki cyumweru hatahuwe imibiri y'abapfuye mu mwaka wa 1994. Kuva iyo mibiri igera kuri ine yaboneka, havutse agasigane ko kuyishyingura.
Ni imibiri bigaragara ko bashyize mu makarito abiri mato agerekeranye bayorosa umufuka n’ishashi y’ibara ry’ubururu Ijwi ry'Amerika yasanze ku rubaraza.
Bwana Emmanuel Ndayisenga, umwe mu bubakaga urubaraza rw’inzu rwari rushaje, avuga ko baguye kuri iyo mibiri yari yubakiyeho. Ndayisenga avuga ko bakimara kuyibona itahise ishyingurwa.
Imibiri ine yatahuwe ahubatse inzu harimo iy'abavandimwe ba Bwana Issa Habumuremyi, se umubyara Francois Muhatanyi, Valerie Nyirabahinzi nyina umubyara na mukuru we Habiyaremye Bahati.
Yaba Issa Habumuremyi, yaba na mushiki we Patricia Mukanyirigira, babwiye Ijwi ry'Amerika ko muri 1994 babonye abasirikare b'Inkotanyi barasa abo bantu babo, icyo gihe bagahita bashyingura iyo mibiri.
Ijwi ry'Amerika yagerageje inshuro nyinshi kubaza ubuvugizi bw'igisirikare icyo gihe cyari icya FPR inkotanyi ariko ntibitaba terefoni ngendanwa. Iracyakomeje kubashaka ngo bagire icyo bavuga ku byo aba baturage batangaje.
Uwahaye inkuru Ijwi ry'Amerika yavuze ko iyi mibiri ikimara gutabururwa habayeho agasigane gakomeye ko kumenya aho yashyingurwa n’uwayishyingura. Mu irimbi rusange cyangwa se mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ari na ko gutinda.
Mukanyirigira avuga ko baba abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze bari bazi ko abavandimwe babo biciwe aho babataburuye ariko bakavuga ko nta mikoro bafite ababataburuye bagombye kubaga bakifasha.
Ijwi ry’Amerika iganira na Bwana Papias Shumbusho uyobora akagari ka Rutonde yavuze ko ababonetse batazize jenoside, kandi ko batari bazi aho iyi mibiri yari iherereye.
Bwana Shumbusho yahamije ko icyatumye batinda gushyingura iyi mibiri habanje kubaho agasigane kuri nyir’inzu yataburuweho na banyir’abantu. Yemeje ko bamaze kuvugana na nyir’inzu akaza kubashyingura.
Amakuru twakuye mu buyobozi aravuga ko nyir’iyi nzu ari umupolisi ukorera mu burasirazuba bw’u Rwanda witwa Adalbert Hacineza. Ayo makuru avuga ko yaba yarubatse iyi nzu hagati y’umwaka wa 1996-1997. Hagasigara kwibaza niba nta yindi mibiri yaba yarubakiyeho kuko abaturanyi bo bavuga ko hakimara gutahurwa imibiri ine ubuyobozi bwasabye guhagarika igikorwa cyo gushakisha indi mibiri.
Ijwi ry’Amerika yahamagaye Hacineza kuri telefone igamije kumenya niba yarubatse iyi nzu atazi niba hariciwe abantu ariko terefone ye ntiyacamo. Se umubyara, Daniel Hacineza wamuhaye ubutaka bwo guturaho twabwiwe ko asigaye atuye i Muhanga mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.
Ariko abandi baturanyi bagasanga kuba ubuyobozi butarihutiye gushyingura iyi mibiri butarubahishije ikiremwa-muntu.
Your browser doesn’t support HTML5