Rwanda: I Kamembe Ntawemerewe Kurema Isoko Atarikingije Covid 19

i Kamembe abashinzwe umutekano barasaba abaturage ibyangombwa byo kwikingiza Covid 19 ngo bereme isoko

Kuva kuri uyu wa gatanu, mu mujjyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi, kurema isoko no guhahira mu maguriro manini birasaba kuba ufite icyangombwa cy’uko wakingiwe COVID-19.

Ku bwinjiriro bwa buri soko wahasangaga abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO hamwe n’abanyerondo bagenzura niba ugiye kwinjira afite ikigaragaza ko yakingiwe.

Ku babujijwe kurema amasoko kuri uyu wa gatanu bavuga ko inzego z’ubutegetsi zakabaye zarabamenyesheje mbere iby’iki cyemezo bakamenya uko babyitwaramo.

Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ku bijyanye n’iki cyemezo ariko ntibyadukundiye. Inshuro zose twahamagaye Madame Priscah Mutesi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere akaba n’umuyobozi w’umusigire wako, ntibyadushobokeye. N’ubutumwa bugufi twamwoherereje kuri telephone ye ngendanwa, kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru, yari atarabusubiza. Gusa abaturage bafite impungenge ko iyi gahunda yatangiriye ku barema amasoko ishobora no gutandukira mu bindi.

Twashatse kumenya niba iyi gahunda yarashyizweho n’inzego nkuru z’igihugu zishinzwe iby’ubuzima, ariko Bwana Julien Mahoro Niyingabira, ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu kigo cy’ubuzima RBC, atubwira ko icyo

Ubusanzwe ibyemezo rusange bijyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bifatwa binyuze mu nama y’abaminisitiri. N'ubwo minisiteri zishobora gushyiraho amabwiriza yihariye ajyanye n’ibyiciro runaka, mu mabwiriza aheruka gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, nta ririmo ritegeka abarema amasoko kubanza kwikingiza COVID-19.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru mu kwezi gushize kwa cyenda, Perezida Paul Kagame yavuze ko hataragera ko mu Rwanda kwikingiza biba itegeko, bitewe n’uko inkingo zihari ubwazo zidahagije.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima yo kuri uyu wa kane igaragaza ko abasaga miliyoni 3 n’ibihumbi 700 ari bo bamaze nibura gufata doze imwe y’urukingo rwa COVID-19, kuri miliyoni zisaga 12 z’abaturage. Ni mu gihe abamaze guhabwa doze zombi bakabakaba miliyoni 2.