I Kigali mu Rwanda hatangijwe ku nshuro ya mbere uburyo bwo kuburanisha imanza hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka Video Conference (Iya kure ).
Ni gahunda igamije kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 cyakwirakwira no kugabanya ubucucike muri kasho za polisi. Umuvugizi w'inkiko mu Rwanda yabwiye Ijwi ry'Amerika ko ubu buryo bushobora no kuzagera hirya no hino mu gihugu igihe ubushobozi bwakwiyongera.
Ubu buryo ntibumenyerewe mu Rwanda. Bwifashishijwe muri ibi bihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya Virusi ya Corona. Inteko iburanisha n’ubushinjacyaha babaga bari Kimihurura mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga mu gihe abaregwa bo bari kuri stasiyo ya polisi i Remera.
Winjiye mu cyumba cy’urukiko abaregwa bireguraga bagaragaraga banumvikana mu majwi n’amashusho ku mashini iri ku rukuta mu rukiko. Ni mu gihe ugeze kuri Stasiyo ya polisi ho abaregwa babaga bahagaze imbere y’imashini barebana n’abari mu rukiko.
Abaregwa bari barinzwe n’abapolisi kandi nta n’umwe wari yunganiwe mu mategeko. Mu byumba byombi habonekaga abantu bake cyane kugeza ku baregwa bose bambaye udupfukamunwa kandi bicaye batandukanye.
Bwana Harrison Mutabazi umuvugizi w’inkiko mu Rwanda yavuze ko ubu buryo bukiri mu igerageza kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Bwana Mutabazi uvugira inkiko yabwiye Ijwi ry’Amerika ko isonga harebwe imanza zihutirwa z’inshinjabyaha.
Ku ikubitiro iyi gahunda yo kuburanisha hifashishwe ikoranabuhanga muri gahunda izwi nk’iya kure mu rwego rwo kwirinda ko habaho kwanduzanya COVID-19 bwatangirijwe mu mujyi wa Kigali hagaragara abafungwa benshi mu makasho ya polisi. Ku karere ka Gasabo byatangiriye honyine ngo muri kasho harimo abasaga 150 batari bakaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mu baburanye byumvikana ko hariho abamaze ukwezi gusaga bafunzwe. Umuvugizi w’inkiko avuga ko bitewe n’uko ubushobozi bwazaboneka ubu buryo bwazakomereza n’ahandi hirya no hino mu gihugu.
Mu cyumweru gishize ni bwo urwego rw’ubushinjacyaha rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo abari bafungiwe muri kasho za polisi bakurikiranyweho ibyaha byoroheje.
Kugeza ku wa Gatatu w’iki cyumweru hari hamaze kurekurwa abakabakaba 1200 hirya no hino mu gihugu. Nyirabayaza ni icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse gahunda hafi ya zose hirya no hino ku isi zirimo n’inkiko zitari kuburanisha mu Rwanda .
Ku mwuzo wa mbere hageragezwa uburyo bwo kuburanisha bakoresheje gahunda y’iya kure biboneka ko ikoranabuhanga ritabatengushye ari ho icyizere kiva ko bikomeje gutyo bagerageza kugabanya ubucucike mu makasho ya polisi.
Mbere yo gusoza iburanisha muri ubu buryo, umwanditsi w’urukiko asomera uregwa inyandiko mvugo y’iburanisha uko yakabaye kugira ngo ashyire imikono ku byo azi kandi yemera.