U Rwanda rwatangaje ko icyorezo cya virusi ya Corona cyagabanije ubuhahirane hagati y'ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba ku kigero cya 244.9 ku ijana.
Ministiri w’ubucuruzi mu Rwanda, Habyarimana Beata, yabitangarije Sena kuri uyu wa kane igihe yatangaga ibisobanuro ku ngaruka za Covid ku bucuruzi mu karere.
Ministiri Habyarimana Beata, yabwiye abasenateri, ko iby'u Rwanda rwoherezaga muri ibi bihugu byagabanutse ku kigero kinini. Yatanze urugero ko mu 2019 u Rwanda rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 116 z’amadorali y'Amerika nyamara mu mwaka wa 2020 ubwo Covid 19 yageraga muri iki gihugu ndetse no ku isi yose, ibyo bicuruzwa byaragabanutse bigera kuri miliyoni 54 z’amadorali y'Amerika.
Ministiri Habyarimana yavuze ko iby’u Rwanda rutumiza byo bitahindutse cyane kuko mu mwaka wa 2019 hatumizwaga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 472 z’amadorali y'Amerika, muri 2020 mu gihe cya Covid 19 byo, bybikagabanuka gato bigera kuri 409.
Gusa Madamu Habyarimana yavuze ko ibyo u Rwanda rutumiza mu bihugu bya Afurika y'iburasirazuba bitarenze gatatu ku ijana, kuko ibyinshi biva mu Bushinwa ndetse no mu bihugu by’ Uburayi.
Abasenateri bagarutse ku kibazo cy’imikoranire idahwitse hagati y’ibihugu bigize Afurika y’iburasirazuba ndetse no kuba ibi bihugu bitabana neza.
Minisitiri Habyarimana yasobanuye ko ikibazo kigaragara mu bucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango ari ukudashyira hamwe ku ngamba ziba zafashwe.
Ministiri Habyarimana yasobanuye uko ubucuruzi buhagaze, agaruka no ku mbogamizi zijya ziboneka.
Gucika intege k'ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afrika y'iburasirazuba, byagize ingaruka ku igabanuka ry'ubucuruzi muri aka karere u Rwanda ruherereyemo ku kigero cya 244.9 ku ijana, ibi kandi bikaba byarateje u Rwanda igihombo cya miliyoni 57 z'amadolari ya Amerika, avuye ku nyungu yari yitezwe mu gihe ubucuruzi bwarikuba butahungabanye.