Rwanda: Col Byabagamba Azaregwa Ibyaha by'Inyongera

Tom Byabagamba

Igisirikare cy'u Rwanda cyatangaje ko kigiye kujyana mu nkiko za gisirikare Col Tom Byabagamba. Kimurega ibyaha cyise "Iby'inyongera". Mu itangazo cyashyize ahagaragara kiravuga ko ibyo byaha birimo no kugerageza gutoroka gereza, uregwa yabikoze afunzwe.

Col Byabagamba wahoze akuriye umutwe w'abasirikare barinda Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu mpera z'umwaka ushize wa 2019, urukiko rw'ubujurire mu Rwanda rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gushaka guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Ibyaha byose ahakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Amakuru agaragara mu itangazo ryasohotse ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo mu Rwanda aravuga ko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu mpine, kigiye kuzarega mu rukiko rwa gisirikare Col Byabagamba ibyaha byiswe ‘iby’inyongera’ ngo yakoze afunzwe. Itangazo riravuga ko ibyo byaha birimo kugerageza gutanga ruswa no kugerageza gutoroka gereza ya gisirikare afungiwemo.

Itangazo rya RDF rirakomeza rivuga ko ibyaha bishya ishinja Col Byabagamba bikiri gukorwaho iperereza, kandi ko yabikoranye n’abandi bantu b’imbere muri gereza ndetse n’abo hanze yayo.

Ijwi ry’Amerika yavuganye na Me Valery Musore Gakunzi wamye yunganira mu mategeko Col Byabagamba ku bindi byaha maze ayibwira ko iby’ibi byaha bishya bishinjwa uwo yunganiraga ntacyo abiziho. Me Gakunzi yavuze ko na we yabisomye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda.

Ijwi ry’Amerika kandi yahamagaye umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango maze adusaba ko twafata amakuru akubiye mu itangazo rya RDF avugira. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yavuze ko ibindi byose ari ibyo guharira abakora iperereza ku byaha bishya bishinjwa Col Byabagamba.

Icyo twari dukeneye kumenya kirenze kuri iri tangazo n’igihe bikekwa ko Col Tom Byabagamba akekwa ko yakoreye ibyaha, byashoboka tukamenya niba haba hari abasirikare baba bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gushaka kumutorotsa muri gereza nk’uko bivugwa byaba na ngombwa bakatubwira igihe ashobora kuzagerezwa imbere y’ubutabera.

Ibi byaha bitangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda nyuma y’aho Col Byabagamba na muramu we Rtd Brig Gen Frank Kanyambo Rusagara bajuririye ibihano bahawe n’inkiko z’u Rwanda. Aba bagabo bombi bahoze bakomeye mu ngabo z’u Rwanda , mu minsi ishize bajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire mu Rwanda.

Bisunze amategeko baregeye urukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba. Barasaba ko igihano cyo gufungwa imyaka 15 bahanishijwe cyateshwa agaciro. Bajuriye kandi basaba ko urwo rukiko rwategeka ministre w’ubutabera icyarimwe n’intumwa ya leta Bwana Johnston Busingye akabaha imyanzuro y’urubanza rwabo nk’uko rwaciwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Col Tom Byabagamba wigeze kuba akuriye umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda umukuru w’igihugu Paul Kagame yatawe muri yombi bwa mbere mu kwezi kwa munani 2014. Ku isonga yarezwe ibyaha bine byo gushaka guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda, icyaha cyo gusebya leta ari umuyobozi, guhisha ibimenyetso byagombye gufasha mu kugenza icyaha n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu. Ku rwego rwa mbere urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha byose maze rumukatira gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Ku rwego rwa Kabiri, Col Byabagamba n’umwunganira bajuririye ibihano maze urukiko rw’ubujurire rwo runyuranyaho gato n’urukiko rukuru rwa gisirikare. Icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire cyongeye guhamya Col Byabagamba ibyaha byose uko ari bine ariko kivuga ko urukiko rukuru rwa gisirikare rwahanishije Byabagamba imyaka 21 y’igifungo nta cyo rushingiyeho. Rwisunze amategeko, Urukiko rw’ubujurire rwamuhanishije imyaka 15 y’igifungo no gukomeza kunyagwa impeta za gisirikare.

Ni mu gihe mu bujurire bwe Col Tom Byabagamba yagejeje ku rukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, hanze yo gusaba gutesha agaciro ibyemezo by’inkiko z’u Rwanda anasaba gusubizwa mu kazi kandi agasubirana impeta ze za gisirikare.

Col Tom Byabagamba na Muramuwe Gen Frank Rusagara baburana bavuga ko bazira ibyaha bishingiye ku nyungu za politiki. Bakavuga ko bikomoka ahanini ku masano bafitanye n’abahoze ari inkoramutima ku butegetsi buriho barimo abavandimwe babo ba hafi, kugeza ubu bahunze igihugu kandi badacana uwaka n’ubutegetsi buriho.

Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka HRW ndetse na bimwe mu bihugu bya rutura bivuga ko Col Tom Byabagamba na muramu we Gen Frank Rusagara bafunzwe bazira ibikorwa bya politiki. Izo mpande zose zitemeranya n’ibikorwa n’ubutabera bw’u Rwanda zigashimira Perezida Paul Kagame mu myaka amaze ategeka u Rwanda ko yaruteje imbere. Ariko zikanamunenga ko ngo yashyize ingufu z’umurengera mu kwigizayo abatavuga rumwe n’ubutegetsi abereye ku isonga.

Inkuru yakurikiranywe n'umunyamakuru Eric Bagiruwubusa.

Your browser doesn’t support HTML5

Rwanda: Col Byabagamba Azaregwa Ibyaha By'inyongera