Mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda, haravugwa abaturage bahunze ingo zabo bakajya kwihisha ngo badakingirwa ku ngufu.
Umuyobozi w’ako karere, yemereye Ijwi ry’Amerika ko hari bamwe mu batuye uwo murenge banze kwikingiza kubera imyemerere yabo, ariko atazi niba barahunze. Gusa umwe mu baturage bavuganye n'Ijwi ry'Amerika utashatse gutangaza amazina ye, yavuze ko yavuye mu rugo n’umugore we bagasiga abana bakajya gucumbika aho atatangaje. Yemeza ko gusiga abana bitoroshye, ariko ko nta kundi yari kwifata kuko yari yashyizweho igitutu.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Assumpta Kaboyi, yakurikiranye iby'icyo kibazo ategura inkuru ikurikira.
Your browser doesn’t support HTML5