Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) ntiruvuga rumwe n’abanyamakuru ku ngingo yo kwandika byemewe n’amategeko imiyoboro ya YouTube ikora nk’ibitangazamakuru byigenga. Uru rwego ruravuga ko rushaka ko babikora mu buryo bwa kinyamwuga mu nyungu zabo mu gihe hari abasanga ari ubundi buryo bwo kuniga no gukumira ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo.
Ufatiye ku bikubiye mu irangashingiro ry’amabwiriza y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda agenga iyandikwa ry’ibigo by’itangazamakuru bisakaza amakuru byifashishije murandasi, biboneka ko isobanura mpamvu ishingiye ku biganiro n’imyanzuro byavuye mu nama nyunguranabitekerezo hagati y’urwego RMC n’abakoresha umuyoboro wa YouTube yabaye mu mpera z’umwaka wa 2019.
Aha bemeje kwandikisha imiyoboro yabo bigamije kugira ngo birengere ibyo batambutsa cyane ko zikoreshwa n’abanyamakuru kugira ngo zigere ku bantu benshi hagamijwe kumenyesha, kwidagadura no guhuza abantu. Muri iyo nama kandi banzuye ko abanyamakuru bo mu Rwanda barushaho gukurikiza amabwiriza ngengamyitwarire n’andi mategeko.
Ingingo ya gatandatu y’aya mabwiriza yo kwandikisha imiyoboro ya youtube irareba ibisabwa muri rusange ushaka kwandikisha umuyoboro we. Harimo ko umunyamakuru agomba kuba agaragaza ibimuranga ndetse n’ikarita yemewe n’amategeko.
Nubwo abanyamakuru bakoresha iyi miyoboro bashima gahunda yo kuyandikisha bafite impungenge zishingiye ku ngingo zitandukanye zirimo igiciro bavuga ko gihanitse gicibwa uwandikisha umuyoboro wa Youtube. Kugeza ubu biracyari amafaranga ibihumbi 50.
Abandi bavuganye n'Ijwi ry'Amerika batashatse ko amazina yabo atangazwa babibonera mu ndorerwamo yo gushaka kugenzura uburyo abantu bagombye gutangamo ibitekerezo. Bameza ko ari uburyo bwo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo.
Ijwi ry’Amerika ivugana na Bwana Emmanuel Mugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego RMC yavuze ko ibyo kwandikisha imiyoboro ya YouTube babiganiriyeho n’abanyamakuru bayikoresha nk’uburyo bwo gutangazamakuru Bwana Mugisha avuga ko kubandika bizafasha igihe havutse ibibazo kandi bikanateza imbere abakorera itangazamakuru ku muyoboro wa YouTube.
Naho ku bavuga ko ari uburyo bwo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo urwego RMC ruvuga ko ibyo ari imyumvire yabo rutagira icyo ruhinduraho ariko ko intego nyamukuru ari uguteza imbere itangazamakuru.
Ijwi ry’Amerika ishatse kumenya niba hari inkurikizi ku bazasigara cyangwa bazinangira ntibandikishe imiyoboro yabo ya youtube Bwana Mugisha yavuze ko abo bazajya bafatwa nk’abantu basanzwe ku buryo amakosa cyangwa ibyaha bakora bazajya babyirengera mu niko n’ahandi.
Ibisubizo bya Bwana Emmanuel Mugisha birasubiza kandi bigasa n’ibirema agatima abakoresha Youtube na Bwana Kelly Rwamapera , umuyoboro we wa Youtube RwamapediaTV awukoresha mu buryo busanzwe awutangiraho ibitekerezo.
Mu bireba usaba kwandikisha umuyoboro wa YouTube we atari umunyamakuru asabwa gutanga ibyangombwa birimo kopi y’indangamuntu, itangazamakuru yemewe n’umwirondoro urambuye by’umunyamakuru w’umwuga ufite uburambe mu murongo akoreramo n’amasezerano bafitanye. Basabwa kandi kugaragaza kopi y’icyemezo cy’urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB gihabwa ibigo byanditswe byemewe gukorera mu gihugu iyo ari ngombwa.
Ababisesengurira hafi baravuga ko iyi ngingo yo kwandika imiyoboro ya youtube ishobora kuzatuma u Rwanda rwongera kugaragara mu myanya y’inyuma nyuma ku rutonde rw’uburyo ibihugu byubaha ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo.