Abaturage bahoze bafite amasambu ahahoze hubatse inkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y'u Rwanda ahari hacumbikiwe impunzi z’Abanyekongo barasaba gusubirana uburenganzira ku butaka bwabo kubera ko iyo nkambi itakiriho.
Abo baturage bemeza ko leta y’u Rwanda yari yabizeje ko igihe cyose iyi nkambi yazaba itagihari bazasubirana ubutaka bwabo.
Gusa akarere ka Gicumbi ko kavuga ko aba baturage bahawe ingurane ku butaka bwabo. Iki kibazo kirareba imiryango igera kuri 300 yari ifite ubutaka bwahozeho inkambi y'impunzi ubu yamaze kuhakurwa nyuma y'imyaka 24 yari ihamaze.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Eric Bagiruwubusa, ni we wakurikiranye iyi nkuru.
Your browser doesn’t support HTML5