Leta y’ u Rwanda yategetse ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza bagiye kujya biga mu rurimi rw’icyongereza.
Ni icyemezo kije gikuraho icyari kimaze imyaka igera kuri 4 gisaba ibigo byose by’amashuri ya Leta n’ayigenga akoresha integanyanyigisho za Leta kwigisha mu Kinyarwanda gusa guhera mu mwaka wa 1 kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza.
Leta yasobanuraga ko umwana wize mu rurimi kavukire, abasha kumenya n’izindi ndimi zindi bimworoheye. Biri uko mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi, UNESCO, risobanura ko umunyeshuri yumva neza amasomo ye kandi bitamugoye igihe ayize mu rurimi kavukire rwe, ko kandi umunyeshuri yiga neza izindi ndimi igihe yamaze kumenya neza ururimi kavukire rwe.
Ni kenshi abantu banyuranye bagiye bagaragaza ko impinduka za hato na hato mu myigishirize, zikoma mu nkokora ireme ry’uburezi. Ababyeyi bati biragora gufasha abana mu gihe ibyo dutangiye bitamara kabiri.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuganye n’Ijwi ry’Amerika nabo bagaragaza ko bizagora abarezi kwigisha mu cyongereza cyane ko abari basanzwe bigisha mu mashuri abanza batakizi. Kuri iki kibazo, Leta isaba abarezi gukomeza kwihugura mu rurimi rw’icyongereza kugira ngo amashuri azatangirira bamaze kurumenya, ko ariko nayo izabunganira ibaha amahugurwa.
Umuyobozi utifuje ko twatangaza izina rye, yanasobanuye ko basanga impinduka za hato na hato zigendana no kwangiza umutungo wa Leta mu biba byashowe muri gahunda zikurwaho zitamaze kabiri. Leta irahakana ko nta mutungo uzangirika kuko ibitabo byakoreshwaga biri mu rurimi rw’ikinyarwanda bizakomeza kwifashishwa.
Abakurikiranira hafi uburezi, bagaragaza ko Ministeri ishinzwe uburezi ariyo ikunze kurangwamo impinduka nyinshi ugereranyije n’izindi Ministeri. Kuva muri 1994, kugeza ubu Ministeri y’uburezi imaze kuyoborwa n’abaministre 15, kandi bose bagenda bazana impinduka mu buyobozi. Akenshi zishingiye ku nteganyanyigisho n’indimi zigishwamo, imitangire y’amasomo y’abasoza ibyiciro bitandukanye, kwinjiza ikoranabuhanga mu mashuri ndetse no gutangiza uburezi bw’imyaka 9 na 12 mu mashuri.
Muri iyo myaka yose hagaragaye impinduka zikomeye. Mu 1994 amashuri yaje guhagarara kubera Jenoside yakorewe abatutsi, asubukurwa muri 1995 amasomo yose yigishwa mu rurimi rw’ikinyarwanda mu mashuri abanza, naho muyisumbuye yigishwamu gifaransa.
Mu mwaka wa 2010, igifaransa cyasimbuwe n’icyongereza, amashuri yose asabwa kwigisha mu cyongereza guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ndetse icyo gihe bategeka ko n’inyandiko zose Leta ikoresha zaba ziri mu cyongereza.
Kwigisha mu rurimi rw’icyongereza byaje kongera guhagarikwa mu mwaka wa 2016, amashuri yose asabwa kongera kwigisha abana kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu mu rurimi rw’ikinyarwanda, ndetse biza gushyirwamo imbaraga mu kwezi kwa 9 umwaka ushize, aho byavugwaga ko ibigo by’amashuri bitazakurikiza aya mabwiriza cyane cyane ibyigenga bizahita bifungwa.
Icyemezo cyongeye gusubirwamo hari benshi bari bakitegura kugishyira mu buryo. Ibintu bifatwa nko kujarajaza uburezi, ariko abayobora uburezi bo bakemeza ko ahubwo ari gushaka kubugeza ku rwego rwiza.
Gahunda yo kwigisha mu cyongereza izatangirana n’umwaka w’amashuri utaha, kugeza ubu itariki y’itangira ryawo ntiramenyekana kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera mu gihugu.
Guverinoma yari iherutse gutangaza ko kugena igihe amashuri azatangirira, bizaterwa n’uko iki cyorezo kizagenda kigabanuka.
Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Assumpta Kaboyi
Your browser doesn’t support HTML5