Rwanda: Abanyamakuru 6 Bamaze Gufungwa Mu Cyumweru Kimwe

Imodoka ya RIB itwara abafungwa

I Kigali mu Rwanda kuri iki Cyumweru hafunzwe umunyamakuru wa Gatandatu mu cyumweru kimwe. Urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwemereye Ijwi ry'Amerika ko rwataye muri yombi bwana Theoneste Nsengimana wa Umubavu TV ko rumukurikiranyeho icyaha cy'uburiganya no kutubaha amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19. Ariko bamwe muri bagenzi be bakavuga ko n'ubusanzwe yabangamirwaga n'inzego z'umutekano zimubuza ubwisanzure mu kazi.

Amakuru y’ifatwa ry’umunyamakuru wa Umubavu TV, televiziyo ikorera ku muyoboro wa Youtube yatangajwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB. Uru rwego ku rukuta rwarwo rwa Twitter rwatangaje ko Bwana Theoneste Nsengimana yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru.

RIB Yavuze ko Nsengimana yari yahurije hamwe abaturage abizeza kubaha amafaranga buri umwe ibihumbi 20000 bakagirana ibiganiro abafata amajwi n’amashusho. RIB ikavuga ko umunyamakuru wa Umubavu TV yari yumvikanye n’abo baturage ko bagombaga kuvuga babeshya ko bahawe inkunga y’ibiryo .

Mu bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa RIB kandi ivuga ko byatanzwe n’umuterankunga uba mu mahanga agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite .

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rukavuga ko ibyakozwe bigize icyaha cy’uburiganya gihanwa n’amategeko mu Rwanda kandi binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19.

RIB yavuze ko ukekwaho icyaha afungiwe kuri sitasiyo yayo i Remera mu mujyi wa Kigali mu gihe iperereza rikomeje. Ku birenze ku makuru ari ku rukuta rwa twitter rwa RIB, Ijwi ry’Amerika yahamagaye umuvugizi w’uru rwego Mme Marie Michelle Umuhoza maze ahamya koko ko umunyamakuru w’Umubavu TV yatawe muri yombi. Gusa aho uyu munyamakuru yafatiwe n’andi makuru kuri iyi ngingo RIB yanze kuyatangaza ivuga ko bikiri mu iperereza.

Umwe mu banyamakuru bagenzi ba Nsengimana utashatse ko imyirondoro ye ijya ahagaragara yabwiye Ijwi ry’Amerika ko n’ubusanzwe muri iyi minsi na mbere yaho uwatawe muri yombi yajyaga aterwa ubwoba n’inzego z’umutekano kubera impamvu z’akazi.

Ariko urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwo rukavuga ko kuvuga ko Nsengimana yaterwaga ubwoba asabwa kureka itangazamakuru ari ukuvanga amadosiye. Rwavuze ko nta rwego urwo ari rwo rwose rwigeze rumutera ubwoba kandi ko uwabikora yabihanirwa n’amategeko.

RIB yavuze ko kubera icyorezo COVID-19 abafungwa batemerewe gusurwa muri kasho za polisi. Umunyamakuru mugenzi wa Nsengimana akavuga ko akurikije uko bazi mugenzi wabo bitashoboka ko Nsengimana yakusanya abaturage ngo abahe amafaranga agamije kugirana ibiganiro na bo. Akabifata nk’umutego yatezwe kuko na we ngo bajya bijya bimubaho.

Ijwi ry’Amerika kandi yavuganye na Bwana Gonzague Umuganwa ukuriye ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ARJ maze atubwira ko bagiye kuvugana n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC bakamenya iby’aya makuru. Bwana Muganwa yavuze ko bazaganira n’abafunzwe bakamenya niba bakenera ko babafasha kubona abanyamategeko babunganira mu nkiko.

Umunyamakuru Theoneste Nsengimana mu bihe bitandukanye kimwe n’abandi banyamakuru bavuga ibitagenda mu butegetsi, cyangwa baha ijambo abatavuga rumwe na bwo, yakunze kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter n’ahandi. Kenshi bikorwa n’abavuga rikijyana bazwi nka “Social media influencers”. Hari ababita ibigarasha ndetse n’abataburaga kuvuga ko icyo Nsengimana akwiye ari ukumujyana I Ndera mu bitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

Kugeza ubu mu cyumweru gishize mu Rwanda hamaze gufungwa abanyamakuru batandatu. Barimo batatu bivugwa ko bafatiwe mu rwego rw’akazi n’abandi batatu bakurikiranyweho ibindi byaha bidafite aho bihurira n’umwuga wabo. RIB igakomeza gushimangira ko habe na rimwe izihanganira abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.