Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yemeje itegeko rikuraho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside; Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge; Itorero ry’Igihugu ndetse n’itegeko rikuraho ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG.
Kuri uyu wa gatanu nibwo inteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye mu gihembwe kidasanzwe igamije gukuraho ibigo bya Leta byari bisanzwe bikora inshingano zashyizwe muri Ministeri y’’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Bwana Bizimana Jean Damascène uyobora iyi ministeri, yasabye abagize inteko ishinga amategeko kwihutisha gukuraho ibi bigo, kugira ngo Ministeri itangire akazi kayo.
Kurikira inkuru irambuye mu majwi tugezwaho na Assumpta Kaboyi, Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda.
Your browser doesn’t support HTML5