Mu rubanza Paul Rusesabagina n'abo bareganwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iby'iterabwoba uyu munsi humviswe abaregera indishyi.
Abo barimo ibigo binini n'abantu ku giti cyabo bagera kuri 80. Bose bavuga ko ibyabo byangijwe n'ibitero by'inyeshyamba za FLN Rusesabagina yari abereye umugaba w'ikirenga. Basaba indishyi zikabakaba miliyari ebyiri z'Amafaranga y'Amanyarwanda
Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi ukorera Kigali mu Rwanda yakurikiranye uru rubanza rubera mu rukiko rukuru urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka. Arabibagezaho mu ku buryo burambuye mu majwi ye musanga hano hepfo
Your browser doesn’t support HTML5