RDC: Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Leta Yaguye ku Rugamba

Ingabo za leta ya Kongo zambariye urugamba

Ubuyobozi bw'ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo buravuga ko bwapfushijje umusirikare ufite ipeti rya Koloneli mu bitero izo ingabo zagabweho n’abarwanyi b'Abanyamulenge bazwi nka Twirwaneho. Byabereye ahitwa mu Kamombo muri Teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bw'igihugu.

Mu itangazo umuvugizi w’ingabo za Kongo muri aka karere Majoro Dieudonne Kasereka yahaye itangazamakuru kuri uyu wa gatatu Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi, avuga ko ingabo za kongo zongeye kwigarurira bimwe mu bice byo mu Kamombo byari byafashwe n’abarwanyi ba Twirwaneho bayobowe na Colonel Makanika.

Avuga kuri ibyo bitero Koloneli Makanika uyoboye umutwe wa Twirwaneho yabwiye Ijwi ry'Amerika ko ingabo za Kongo ari zo zabanje kugaba ibitero kuri uwo mutwe. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo uri muri ako gace yabikurikiranye adutegurira iyi nkuru.

Your browser doesn’t support HTML5

Abarwanyi ba Twirwaneho Bishe Umusirikare Mukuru wa Leta ya Kongo