Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abaturage bateshejwe byabo bo mu karere ka Bibogobogo kari muri Teritware ya Fizi iri mu ntara ya Kivu y'Epfo bakoze imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zishinzwe kurinda amahoro muri Kongo (MONUSCO) zafashe cyo gukura ibirindiro byazo mu Bibogobogo mu gihe ako karere karimo umutekano muke.
Baravuga ko izo ngabo nizihava imitwe yitwaje intwaro izabatera ikabagirira nabi. Gusa ingabo za MONUSCO zo zikavuga ko iza leta zamaze kuhagera bityo zikaba zizakomeza kurinda abaturage.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo yakurikiranye iyo nkuru arayibagezaho mu buryo burambuye.
Your browser doesn’t support HTML5