Umuyobozi wungirije w’intumwa y’Umunyabanga w’Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo Khassim Diagne arasaba ko amagambo ndetse n’ubutumwa buhembera amacakubiri mu moko bwahagarikwa muri utu turere twa twaritware za Uvira, Fizi na Mwenga. Ibi yabitangarije mu ruzinduko arimo muri iyi ntara ya Kivu y’epfo.
Nyuma y’uruzinduko uyu muyobozi wo ku rwego rwa Monusco muri Kongo yakoreye ejo Minembwe akabanana n’abayobozi b’ingabo za Kongo zikorera muri brigade 12, yasuye n’abaturage b’impunzi bari Kahololo ho muri groupement ya Kigoma, teritware ya Uvira.
Kurikira inkuru irambuye tugezwaho n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo uri mu burasirazuba bwa Kongo
Your browser doesn’t support HTML5