Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, abarwanyi b'umutwe wa Mai Mai witwa Bilozebishambuke batangaje ko bafashe bunyago abaturage 40 bo mu bwoko bw'Abanyamulenge mu bitero bagabye mu nsisiro z'ahitwa mu Bibogobogo.
Avugana n'ijwi ry'Amerika umuvugizi w'uwo mutwe Aimable Nabulizi yavuze ko yemeye gutanga abo baturage ku ngabo z'Umuryango w'Abibumbye (MONUSCO) zishinzwe kurinda amahoro muri Kongo. Ku murongo wa telefoni aravugana na Vedaste Ngabo mu burasirazuba bwa Kongo
Kurikirana ikiganiro bagiranye hano hepfo.
Your browser doesn’t support HTML5