Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, impunzi z'Abarundi ziri mu nkambi y’agateganyo ya Kavimvira mu ntara ya Kivu y'Epfo, zakoze imyigarambyo. Zisaba komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Kongo n'ishami ry'Umuryango w'Abimbumbye ryita ku mpunzi (HCR) kuzifasha zigasubira mu gihugu cy’Uburundi. Ziravuga ko zirambiwe ubuzima bubi.
Izo mpunzi ziganjemo abamaze amezi atatu bavuye mu nkambi yo mu Lusenda, Mulongwe ndetse n'abamaze iminsi muri iyi nkambi y’agateganyo ya Kavimvira. Aho aba Barundi bahunze bakambitse ku mupaka uhuza Kongo n’Uburundi babwiye ijwi ry’Amerika ko babayeho ubuzima bubi bitewe cyane cyane n'ikibazo cy'inzara, kutagira ubuvuzi buhagije no kubura ibikoresho by'ibanze bakeneye bityo bakaba bashaka gusubira iwabo mu Burundi.
Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Uvira bwana, Dominique Kaleko, avuga ko impamvu badacyura aba Barundi bakoze imyigarambyo ari uko batujuje ibisabwa kugira ngo babe basubizwa mu Burundi kuko muri izo mpunzi harimo abivanye mu nkambi ya Lusenda na Mulongwe baza guhungukira aho muri Kavimvira.
Muri iyi minsi komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi na HCR bivuga birimo gucyura impunzi zo mu nkambi ya Lusenda na Mulongwe ziri muri teritware ya Fizi.