Ikindi kirunga kiri hafi y'umujyi wa Goma cyarutse nyuma y'icyumweru kimwe icya Nyiragongo kirutse kigatera abantu benshi kwimuka bahunga.
Umuvugizi wa leta ya Kongo, Patrick Muyaya, yatangaje ko uyu munsi ikirunga cya Murara kiri mu gace kadatuwe ka parike y'ibirunga ari cyo cyarutse.
Agace icyo kirunga kirimo ni ko karangwamo ingagi zo mu misozi zisigaye ari nkeya ku isi.
Umujyi wa Goma wo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ubu washizemo abantu nyuma y'aho abagera ku 400,000 bari bawutuye bahunze kubera imbuzi ya leta ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka.
Abantu benshi bahungiye ahitwa Sake mu birometero 25 uvuye mu mujyi wa goma werekeza mu burengerazuba, abanda bahungira mu Rwanda.
Mu cyumeru gishize ikirunga cya Nyiragongo cyararutse gisenya ingo z'abantu bagera ku 20,000 kinahitana abarenga 30. Kuva icyo gihe hakomeje kumvikana imishitsi yatewe n'icyo kirunga.
Abahanga mu byerekeye ubumenyi bw'ibirunga baravuga gishobora gutera imyuka ihumanya ikirere igashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.