Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo imirwano imaze iminsi mu burasirazuba bw'igihugu mu ntara ya Kivu y'Epfo hagati y’ingabo za Leta n’iz’umutwe w’Abanyamulenge uzwi nka Twirwaneho yatumye abaturage bata ibyabo barahunga.
Iyo mirwano ibera muri groupement ya Bijombo imaze gukura mu byababo abagera ku 10000 nkuko byemezwa n'abakozi b'imiryango itegamiye kuri leta.
Benshi muri abo baturage bugarijwe n’ikibazo cy’inzara ndetse no kutagira amazu yo kubamo.
Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika mu Burasiraziba bwa Congo, Vedaste Ngabo yageze aho bari avugana na bo. Umva inkuru irambuye mu majwi hano hepfo.