RDC: Perezida Tshisekedi Arashakisha Amashyaka Mashya Bakorana

Perezida Félix Tshisekedi ageza ijambo ku baturage ba Kongo ari i Kinshasa, taliki 6 /11/ 2020.

Umushakashatsi ku bibazo by'intambara, umutekano na uoliike y'akarere, Delphin Ntanyoma, yavuze ko ibyabaye bishobora gukurikirwa n'ibihe bibi muri Kongo

Perezida wa Republika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi, akomeje gushaka amashyaka yakunganira irye kugira ngo hashyirweho Leta nshya kuva atangaje ko asheshe impuzamashyaka yari ihuriwemo n'amushyigikiye CASH na FCC, igizwe n’amashyaka ashyigikiye Joseph Kabila wahoze ari perezida w’icyo gihugu.

Delphin Ntanyoma, wo muri Kaminuza ya Rotterdam mu Buholandi ni mushakashasti kubibazo by’intambara n’umutekano; avuga ko iyo mpuzamashaka yasheshwe yari isanzwe itavuga rumwe ariko byatinze kujye ku mugaragaro. Yemeza ko ibyo Perezida Tshisekedi yakoze bigaragaza ko aya mashyaka bakoranaga yari asanzwe amunaniza, bityo mu rwego kwitegura amatora yo mu 2023, akaba yahisemo gusesa ubwo bufatanye.

Uyu mushakashatsi avuga ko ibi bishobora gukurikirwa n'amananiza hagati y'inzego za Leta muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Urugero nkimikoranire hagati ya Presidansi, abaministri bagize Leta ndetse n'Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ku munsi w'ejo ko ihagaritse imirimo yayo kumara igihe kitazwi. Ibyo biri uko mu gihe Itegeko Nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ritegeka izo nzego zose zigomba gukorana.

Uyu mushakashatsi abona ko aya amananiza hagati y'inzego za Leta no kutumvikana hagati y'abashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi na Joseph Kabila wahoze ayobora icyo gihugu bishobora gukurikirwa n'ibihe bibi mu gihugu nk'imvururu mu gisirikare ndetse no mu baturage. Agaragaza impungennge ko biramnutse bibaye bityo zishobora no kugera mu karere k'ibiyaga bigali kose.

Ntanyoma yabisobanuriye umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Venuste Nshimiyimana.

Your browser doesn’t support HTML5

Umushakashatsi Delphin Ntanyoma Asesengura Iseswa ry'Impuzamashyaka Muri Kongo