Kuri uyu wa mbere tariki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri Radiyo Ijwi ry’Amerika yujuje imyaka 79 kuva ishinzwe. Ubwo yatangizwaga mu 1942, itaragira umurongo uhamye; yatambutsaga ikiganiro cya radiyo cy’iminota 15 cy’ako kanya. Yavugiraga mu mugi wa New York ikumvikana mu Budage.
Kuri ubu, iyi radiyo iterwa inkunga na guverinema y’Amerika ariko yigenga mu mikorere, yarakuze iraguka kuko igera ku bantu basaga miliyoni 280 hirya no hino mu isi buri cyumweru, ikumvikana mu ndimi zisaga 40.
Amakuru n’ibiganiro byayo ku mpande zose z’imibereho ya muntu haba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika no hirya no hino mu isi, biboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga rya interneti bikanaca kuri televiziyo na radiyo. Biboneka kandi kuri za telefoni ngendanwa no ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru n’ibiganiro bya radiyo Ijwi ry’Amerika bisakazwa binyuze ku mirongo y’amaradiyo asaga ibihumbi 2 na magana atanu akorana na yo.
Indirimbo y’igihugu y’Amerika (The Battle Hymn of the Republic) yumvikanye bwa mbere kuri radiyo Ijwi ry’Amerika mu 1942 nyuma y’ibyumweru 7 igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika cyinjiye mu ntambara ya kabiri y’isi. Icyo gihe, umunyamakuru William Harlan Hale yaravuze ati «muratwumva turi muri Amerika. Kuva uyu munsi tuzajya tubabwira amakuru kuri Amerika n’intambara kandi buri munsi. Ashobora kuba ari amakuru meza cyangwa akatubera mabi. Icyo tuzakora ni ukubabwira ukuri uko kwakabaye. »
Kuvuga ukuri ryabaye ihame shingiro rya radiyo Ijwi ry’Amerika bishyirwa no mu mategeko ayigenga mu 1976, ko itegetswe «gutangaza inkuru zizewe, zitabogamye kandi mu buryo buhoraho. » itegeko rigenga radiyo Ijwi ry’Amerika rivuga ko igomba gutangaza amakuru «y’ukuri, yuzuye kandi mu buryo bwumvikana. »
Radiyo Ijwi ry’Amerika ni imwe mu mashami agize ikigo cy’Amerika cy’itangazamakuru mpuzamahanga gishinzwe amakuru mpuzamahanga havuyemo itangazamakuru rya gisirikare. Abanyamakuru b’umwuga ba radiyo Ijwi ry’Amerika batangaza inkuru zigera muri mirongo, umunsi ku wundi, bagakora mu bwisanzure butavogerwa na guverinema ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.