Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW) kuri uyu wa mbere wahamagariye Qatar gukuraho amategeko atuma umugore agomba guherekezwa n’umuntu w’igitsina gabo aho agiye hose.
Uwo muryango uvuga ko ayo mategeko abuza umugore kwifatira ibyemezo bijyanye n’uburenganzira bwe bw’ibanze, nk’ubwo gushaka uwo bubakana, gutemberera mu mahanga no kwitabwaho mu buvuzi bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Umuryango Human Rigts Watch ufite icyicaro i New York, wavuze ko nyuma yo gufata ingamba ziharanira uburenganzira bw’abagore, harimo ibijyanye n’amashuri no kurindwa mu muryango, Qatar yasigaye inyuma y’ibihugu bituranye mu kigobe, nyuma ya Arabiya Sawudite mu mwaka wa 2019 yemeye ko abagore bujuje imyaka y’ubukure bajya mu mahanga batagombye kubisabira uruhushya.
Umugore umwe muri 50 babajijwe na Human Rights Watch, yasobanuye ko ubuzima bw’umugore buhora mu cyo yise “akato”. Ku myaka 40 y’amavuko, umugore yabwiye Reuters ko ababyeyi be bamwangiye kwakira buruse yo kwiga mu mu mahanga.
Human Rights Watch ivuga ko abagore n’abakobwa bafite munsi y’imyaka 25, bakenera uruhushya rw’ababarinda kugira ngo babe bajya mu mahanga. Umugore ashobora igihe icyo aricyo cyose, ku myaka iyo ariyo yose, kubuzwa n’umugabo we cyangwa se, kujya hanze y’igihugu.
N’ubwo nta tegeko risaba uruhushya rwo gukora cyangwa gukomeza amashuri yisumbuye, abagore bamwe bavuze ko bagikenera urwo ruhushya.
Uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Qatar, bwatangiye gucungirwa hafi, mu gihe igihugu cyitegura kwakira imikino y’igikombe cy’isi mu mwaka utaha wa 2022, by’umwihariko ku bijyanye n’abakozi b’abimukira, ubu ubuyobozi bw’i Doha bwatangiye kuvugurura.
Qatar ivuga ko raporo ya Human Rights Watch irimo ibintu bitari ukuri, ariko ko ishobora kuzakora amaperereza ku biyivugwamo.