Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubwumwe z’Amerika Mike Pompeo, yavuze ko hari icyizere ko umukuru wa Korea y’amajyaruguru Kim Jong Un na Perezida Donald Trump bazongera guhura vuba bakagira icyo bemeza kuri gahunda ya Pyongyang yo gukora ibitwaro bya kirimbuzi.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa mbere, Mike Pompeo yavuze ko bikigoye kumenya neza igihe iyi nama ya gatatu ihuza Koreya ya ruguru na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izabera, cyakora avuga ko biri mu nyungu z’igihugu cye kurangiza iki kibazo vuba bishoboka.
Yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bazahura mu mezi ari imbere mu buryo bashobora kugera ku ntambwe ya mbere ikomeye mu nzira yo gukuraho ikorwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi.
Trump na Kim bahuye bwa mbere mu kwa gatandatu mu mwaka wa 2018, mu nama yari ibaye bwa mbere hagati y’ibi bihugu kuva igihe cy’intambara Korea yabaye hagati ya 1950 na 1953.
Inama yakurikiyeho yaberaga mu mugi wa Hanoi yarangiye ikitaraganya Trump yumviye abajyana be yanga gukuraho ibihano kugeza igihe Korea y’amajyaruguru izaterera intambwe igaragara yo gusenya ibitwaro bya kirimbuzi.