Perezida w'Uburusiya yafashe icyo cyemezo nyuma yuko umwe mu bantu bakorana bya hafi yanduye Covid 19.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu Dmitry Peskov yasobanuye ko Poutine ameze neza.
Abajijwe niba Perezida Poutine yarisuzumishije Covid 19, umuvugizi we yavuze ko ntagushidikanya byabayeho kandi ibizamini byagaragaje ko atayifite.
Byari biteganyijwe ko Poutine agenderera igihugu cya Tajikisitani aho yagombaga kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere muri iki cyumweru. Yahise ahamagara mugenzi we Emomali Rakhmon wa Tajikisitani, amubwira ko atakitabiriye iyi nama.
Byari biteganijwe kandi ko perezida Poutine kuri uyu wa Kabili ahura n’abayobozi bakuru b’ishyaka rye gato y’amatora y’abadepite ateganijwe tariki ya 17 kugeza ku ya 19 uku kwezi.
Umuvugizi wa Kremilin yavuze ko kuba umukuru w’igihugu yishyize mu kato bitamubuza gukomeza imilimo ye yo kuyobora igihugu.
Ntibiramenyekana neza igihe Poutine azamara mu kato. Mu kwezi kwa gatandatu yari yatangaje ko yikingije Covid-19 akoresheje urukingo rwa Sputnik V rwakozwe n’Uburusiya. Ibyo nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byakozwe mu ibanga rikomeye, dore ko nta foto n’imwe iri hanze igaragaza Perezida Poutine yikingiza.