Ni nyuma y’uko komisiyo itegura ibiganiro by’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu itangaje ko ikiganiro mpaka gitekanyijwe mu cyumweru gitaha kigomba gukorwa hifashishijwe uburyo bw’iyakure.
Icyo cyemezo cyafashwe kubera ko Perezida Trump yanduye akaba arwaye Covid-19. Abagitegura bavuga bahisemo gukoresha uburyo bw’iyakure mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya virusi ya corona.
Uwo bahanganye Joe Biden we yavuze ko yiteguye kwitabira icyo kiganiro mu rwego rwo kuganira no kumva ibitekerezo by’Abanyamerika.
Mu kiganiro na televisiyo Fox Business Network, Perezida Trump yavuze ko atemera icyemezo cya komisiyo itegura ibyo biganiro. Yagize ati “Nta kiganiro nzakora mu buryo bw’iyakure. Icyo kiganiro cyari giteganyijwe tariki ya 15 y’uku kwezi.