Perezida Kagame Avuga ko u Rwanda Rufite Abaturanyi Babi

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu nama y'umushyikirano

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y'igihugu y'umushyikirano ya 16 perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igihugu ke gifite abaturanyi babi atasobanuye abo ari bo. Kuri we, iyo ni intandaro yo kudindiza imigenderanire n'ubuhahirane.

Perezida Kagame muri iryo jambo rye yemeje ko muri rusange u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi biramba. Yatanze urugero rw'imibanire n’ibihugu by’amahanga u Rwanda rwarushijeho kwagura amarembo mu rwego rw'ubutwererane.

Icyakora ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu karere U Rwanda ruherereyemo Perezida Kagame yavuze ko hakiri ikibazo kuko ubutwererane busa n'ubudashoboka.

Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa

Your browser doesn’t support HTML5

Perezida Kagame Avuga ko u Rwanda Rufite Abaturanyi Babi