Inama y'igihugu y'umushyikirano ihuza Abanyarwanda n'abandi batandukanye baturuka hirya no hino ku isi yatangiye uyu munsi kuwa Kane.
Iyi nama ku nshuro ya 17 ihuriranye n'icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye. Ruravuga ko muri rusange ruhagaze neza mu nzego zitandukanye. Muri iyi nama umukuru w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko yifuza kuzasimburwa n’umugore.
Perezida Kagame yavuze ko imwe mu nkingi za mwamba zituma igihugu kimeze neza ari umutekano ku benegihugu ndetse no ku bagendera u Rwanda. Avuga ku bakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Perezida Kagame yasobanuye ko igihugu cyakoze ibishoboka byose mu kurinda inkiko zacyo kandi ko umurongo w’u Rwanda ari uko buri munyarwanda yataha mu rwamubyaye haba ari impaka zikagibwa buri umwe akavuga ibyifuzo.
Ku kibazo kimaze iminsi kivugwa cyo kwimura abantu ikubagahu bavanwa mu manegeka, Perezida Kagame yavuze ko abantu babitwara uko bitari. Yanenze abatura mu bishanga ndetse n’abategetsi babemerera kubituramo. Kuri iyi ngingo umukuru w’u Rwanda yanenze abo yita ko birirwa basakuza banenga uku kwimura abatuye mu manegeka n’ubwo atatomoye abo ari bo.
Mu rwego rw’ubukungu u Rwanda ruravuga ko 84% by’ingengo y’imari biva imbere mu gihugu. Mu izamuka ry’ubukungu kandi u Rwanda ruvuga ko mu myaka 18 ishize ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo ya 8%. Nk’uko bisobanurwa na Bwana Uzziel Ndagijimana ministre w’imari n’igenamigambi.
Ariko mu rwego rw’uburezi umukuru w’igihugu avuga ko hakwiye kongerwa intambwe mu burezi ntibibe imibare y’abarangiza kwiga gusa. Intumbero y’igihugu ni ugukomeza gutera imbere ariko buri wese ahindura imyumvire ndetse n’imikorere. Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kiri mu byo bagejejeho umukuru w’u Rwanda.
Kuri iyi nshuro umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ko umushyikirano utazaba amasigaracyicaro kandi buri wese akarushaho gutekereza byagutse icyo yagakoze kirenzeho haba kuri we ubwe ndetse no ku gihugu.
Iyi nama irabera I Kigali, ariko irakurikiranirwa hirya no hino ku bashyizwe ku masite bayikurikirira kuri televiziyo, ku maradiyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Izamara iminsi ibiri.