Mu Rwanda baritegura kwakira Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron. Biteganijwe ko ahagera mu masaha ari imbere. Imyiteguro irakomeje mu mugi wa Kigali. Umutekano uragaragara ko witaweho cyane cyane mu bice umuyobozi w’Ubufaransa azasura nko ku rwibutso rwa Kigali.
Urugendo rwa Perezida Macron ruje rukurikira isohoka rya Raporo ya “Komisiyo Duclert” yashinje u Bufaransa ‘uruhare rukomeye’ muri Jenoside.
Mu biteguye kumwakira harimo n'abacitse ku icumu rya jenoside ariko baniteguye kumubwira gusaba imbabazi u Rwanda ku ruhare igihugu cye cyaba cyaragize muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Your browser doesn’t support HTML5
.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi, yaduteguriye iyi nkuru.