Umuryango w’Abibumbye, ONU, wirukanye abasirikare 60 ba Tanzaniya bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrika.
Tanzaniya ifite abasirikare bagera ku 1,600 muri MINUSCA, umutwe w’ingabo z’amahoro za ONU muri Repubulika ya Centrafrika. MINUSCA nayo ubwayo igizwe n’abasirikare n’abapolisi barenga 17,000.
Abatanzaniya 60 bagomba gusezererwa basanzwe bakorana mu itsinda rimwe. Baracyari muri Centrafrika, ariko bahagaritswe mu milimo yabo by’agateganyo, basa n’abafungiye mu kigo bimuriwemo mu majyaruguru y’igihugu.
Bazize ko 11 muri bo bakoreraga ibya mfura mbi, mu rwego rw’ibitsina, abagore cyangwa abakobwa byibura bane. Umuvugizi wa ONU, Stephane Dujarric, yabwiye abanyamakuru ko anketi bakoze bazigejeje kuri leta ya Tanzaniya, nayo yahise yiyoherereza abagomba kubikoraho amaperereza ubwabo.
Naho abahohotewe, Dujarric asobanura ko bitaweho mu buvuzi no mu bindi. VOA